Perezida Jacob Zuma yasubitse ijambo nyuma yo kumwazwa


Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yasubitse ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’abakozi nyuma yo kumwazwa n’abakozi bamusaba kwegura.

Ibi byakurikiye kandi imvururu hagati y’abashyigikiye Zuma n’abamurwanya, byateye guhagarika imbwirwaruhame zose mu gihugu.

Ishyirahamwe rikomeye ry’abakozi, COSATU, ryasabye Bwana Zuma kwegura mu kwezi gushize nyuma yo kwirukana minisitiri w’imari, wubashywe cyane mu gihugu.

Ariko Zuma yarahiye ko atazegura. Yavuze ko azaguma ku butegetsi kugeza igihe cye cyo gutegeka kiranyiye mu mwaka wa 2019.